Isoko ryo Gusana ibikoresho byo mu biro, ibyikoranabuhanga na murandasi ya ARCT-RUHUKA (Website na IT equipment, maintenance)

ARCT – RUHUKA

Association Rwandaise des Conseillers en  Traumatisme

B.P.717 Kigali                                                                                         

Tél : (+250) 787104307

E-mail : info@arctruhuka.org                                                                                 

www.arctruhuka.org                                      

ITANGAZO RY’IPIGANWA

 ISOKO N° 02 ARCT-RUHUKA  2019

INYITO Y’ ISOKO: KUGURA, KUGEMURA IBIKORESHO NO GUTANGA SERIVISI BITANDUKANYE BIKENEWE MU MWAKA WA 2020.

Umuryango Nyarwanda w’Abajyanama ku Ihungabana ( ARCT-RUHUKA) uramenyesha  Ibigo by’ubucuruzi naba Rwiyemezamirimo bose babyifuza, bujuje ibyangombwa bisabwa mu gupiganwa kandi babifitiye ubushobozi, ko ushaka gutanga amasoko  ry’ipiganwa mu byiciro  (Lot) bikurikira:

ICYICIRO 3: Isoko ryo Gusana ibikoresho byo mu biro, ibyikoranabuhanga na murandasi ya ARCT-RUHUKA  (Website  na  IT equipment, maintenance)

Abifuza gupiganira iri soko bashobora kubona ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa mu bunyamabanga nshingwabikorwa bwa ARCT-RUHUKA ku cyicaro gikuru kiri KIBAGABAGA, ku muhanda ujya ku bitaro bya Kibagabaga (KG 321 St). Ibyo bitabo bizafatwa n’ ababikeneye guhera ku itariki ya 02/12/2019  nyuma yo kwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10.000Frw), adasubizwa, agomba gushyirwa kuri Konti  Nº 20026973004 ya ARCT-RUHUKA VENTE  iri muri I&M BANK, bakaza bitwaje inyemza bwishyu.

Amabahasha afunze neza arimo ibyangombwa bisabwa by’umwimerere (Original ) cyangwa se kopi iriho umukono wa Noteri, na kopi eshatu z’igitabo cy’ipiganwa, bigomba kuba byagejejwe mu bunyamabanga nshingwabikorwa bwa ARCT-RUHUKA, bitarenze kuwa  18/12/2019, saa yine (10 H00) za mu gitondo.

Gufungura amabahasha bizakorerwa mu ruhame rw’abapiganwa tariki ya 19/12/2019 , guhera Saa tatu zuzuye (09H00) mu cyumba cy’ inama cya ARCT-RUHUKA.

Bikorewe i KIGALI, ku wa 26/11/2019

Annonciata KALIGIRWA

Umuyobozi wa ARCT-RUHUKA



Leave a Reply

error: Content is protected !!