BUNGABUNGA UBUZIMA BWAWE BWO MUMUTWE

Mugihe icyorezo cya Korona virusi cyugarije isi yose, Ishami ry’ Umuryango mpuzamahanga ushinzwe Ubuzima kw’isi (OMS), za leta, ndetse n’indi miryango y’Ubutabazi iri gutanga  ubufasha butandukanye ku ngaruka zacyo ku buzima bwa muntu muri rusange no k’ubuzima bwo mu mutwe by’umwihariko harimo; Ubwoba, guhangayika, uburakari, kubura ibitotsi, kutagira uwo wizera, bamwe kwiyahuza ibiyobyabwenge, kwigunga n’ibindi….. ndetse harimo n’ ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye kugitsina rikomeje kugarara henshi mungo. 

Mugihe twubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirus arimo ku guma murugo, gukaraba intoki kenshi namazi meza n’isabune,  guhana intera ya metero 1 ahateraniye abantu, dusabwe gukomeza kubaho neza, ndetse tunabaniye neza abo turi kumwe. Buri wese aganirize  abo bari kumwe ku marangamutima ye nu buryo amarewe. 

Gerageza kwiha gahunda yo kuganira nk’umuryango kuri ejo heza hawo, gukina n’abana, gukora sporo, gusangira hamwe, twirinda amakimbirane. Twirinde ibihuha n’andi makuru atariyo akenshi aca igikuba, kuko bitera/byongera ubwoba no kwiheba bishobora gutuma n’ubudahangarwa bwawe bw’umubiri no mu mutwe bugabanuka. 

Twakire neza abasezerewe kwa muganga tubiteho kugirango barusheho kugira ubuzima bwiza, twirinde kumuha akato kuko yamaze gukira. Bariza amakuru yose n’ubufasha wakenera kubijyanye na COVID-19 kuri telephone itishyuzwa 114.

Murwego rwo kubungabunga ubuzima bwo mumutwe, ARCT-Ruhuka nayo yiteguye gufatanya n’izindi nzego mugutanga serivisi z’ubufasha mu mitekerereze n’imibanire, kuri telefoni itishyurwa ariyo: 0788381542, twiteguye kubakira. 

Ubu butumwa mubugejejweho n’Umuryango Nyarwanda w’Abajyanama ku Ihungabana ARCT Ruhuka

#Guma Murugo #Mubuzima Bwiza



Leave a Reply

error: Content is protected !!