INAMA Z’ABAJYANAMA KU KWITA KU BANA MU GIHE CYA #GUMA MURUGO KUBERA COVID-19

Mugihe dukomeje kwirinda turinda n’abandi kwandura Korona virusi ,  imwe mungamba n’ukuguma murugo, ibyo buvuze ko abagize umuryango (Ababyeyi’abana cyangwa  abavandimwe n’inshuti…basanzwe babana) baba bari kumwe amwanya wose “amanywa n’ijoro” . Abenshi barakora akazi gasanzwe ko mu biro cyangwa murugo. 

Abana  by’umwihariko abato bashobora kubona bidasanzwe, baribaza /bafite amatsiko yo kumenya  ukuntu Papa , Mama n’abantu bose basigaye birirwa murugo, batajya kw’ishuli gukina n’abandi, amakuru ari kuvugwa aho murugo ndetse no hanze babona kuma televiziyo cyane kuri COVID-19, bakeneye kumenya amakuru nyayo, kandi ajyanye n’ikigero umwana aba ariho. Abana bari mugihe cy’ubugimbi bo, bashobora kumva batisanzuye kugumana n’ababyeyi murugo igihe kinini kandi kitazwi n’igihe kizarangirira kuko muriyi myaka kenshi baba bishakira, bubana n’inshuti zabo z’urungano, gutembera bakareba ibishya, ndetse no gusabana n’abandi bari mukigero kimwe. 

Ibyo byose bishobora gutuma imyifatire y’abana ihinduka, akenshi bagashakisha icyo berekezaho cyangwa bakoresha zambaraga baba bafite mu mubiri no mu mutwe/ mubitekerezo; abato bakarushaho kwiruka inyuma y’ababyeyi , wenda kuko batababonaga kenshi aribwo bababonye, amatsiko yo gukora uturimo ababyeyi bakora, kubaza ibibazo byinshi abakuru, bashobora kurakara, kubabara, kwigunga, kwangiza ibintu munzu/murugo kenshi bijyanye no kubura ikindi bakora ariko no kuvumbura utuntu tunyuranye baba bafitiye amatsiko arinaho bagonganira n’ababyeyi ngo bangije iki cg kiriya , ntibumva , barasuzugura… ndetse kenshi bagahabwa n’ibihano hatitawe ku gusesengura impamvu, bishobora  bikarushaho kubahungabanya mu mikurire yabo.  

Kubageze mu kigero kingimbi bo, bakunda kwiherera/kuba bonyine bakora ibyabo nko gusoma, kuganira nabagenzi be kuri chat, video, imikino ya computer , ama film cyane kuko baba bumva bakuze,bashaka kwigenga no kwifatira imyanzuro,kuvuga icyo ashaka ndetse no kugihagararaho (Defensive), nyamara ababyeyi bo bagishaka kubayobora gukora iki na kiriya nkaho bakiri muri cya kigero cy’abana … bityo nabo bakagongana, hakavamo intonganya, kubona aragasuzuguro ashaka kubategeka , ndetse bagashobora no kumuhana.  Ibi bigatuma umwana w’ingimbi ashobora kwigunga , kurakara no guhangana , kwiyahuza ibiyobyabwenge , kujya mubigari bitari byiza , kudatsinda neza mwishuri ,kwitakariza ikizere, kutagira uwo yizera, ndeste ashobora no gusubira bwana (Regression), agakora iby’abana, gusa muriyi nyandiko turibanda kubana bato hagati y’imyaka 3-12.

Akenshi ibi bishobora kubangamira abagize umuryango, kutisanzura,  gukurura intonganya , ibihano bitari ngombwa, uburakari, ihohotera hagati y’abyeyi  ndetse n’abana , cyane k’umuryango usanzwe udashyize hamwe cyangwa utabanye neza, n’abandi bakizitiwe n’umuco ndetse n’imyumvire mibi kubijyanye n’uburinganire,ubwuzuzanye, uburenganzira bwa muntu n’umwana by’umwihariko.

Kubera ibyo byavuzwe hejuru byose ku mibanire y’abana n’ababyeyi , bishobora kugaragara cyane muribi bihe buri wese agomba kuguma murugo, nibyiza ko tumenya uburyo bw’imibanire n’imyifatire yacu nk’ababyeyi kugirango tubashe guha uburere bwiza n’impanuro abana bacu bityo bashobore gukura neza ntakibahunganije cyane muribi bihe byo kwirinda  COVID-19 tuguma murugo.

DORE BIMWE MUBYO WAKORA NK’UMUBYEYI GUFASHA UMWANA ( hagati y’imyaka 3-12)

  • Menya gucunga amaranga mutima wawe nk’umubyeyi : Akenshi abana bazi kumenya niba umubyeyi arakaye, yishimye cyangwase arenzaho mumyifatire yabo, ndetse akenshi babigiraho amarangamutima, bivuze ngo amubyeyi nawe niba afite guhangayika kubera iyi Korona virusi , nibyiza kubanza kumenye nawe uko wifata/ucunga n’uburyo ukoresha ayo marangamutima yawe mbere yo gufasha umwana. Urugero: Niba nawe uhangayitse cyangwa ufite ubwoba byiki cyorezo,  banza ukore imyitozo inyuranye , ubiganire nundimuntuse cyangwa usabe ubujyanama. Kuko bishobora guruma umwana arushaho gutinya.
  • Kumuha amakuru amakuru nyayo kandi ajyanye n’imyaka ye : Banza ubaze umwana amakuru yaba azi kuriyi Korona virusi, icyo ayitekerezaho, n’impungenge cyangwa ubwoba yaba ayifiteho.

Nyuma umuhe amakuru nyayo kandi yizewe , icyo Korona virusi aricyo, uko yandura , ibimenyetso ndetse nuburyo yakwirindwa. 

  • Mufashe kugira ububasha bwo kwirinda: Muhe amakuru kubikoresho binyuranye nuburyo bikoreshwa, urugero: uko bakoresha agapfuka munwa , uko bakaraba inkoki , uko agomba kwifata ifihe yitsamuye cg akoroye, gutanga intera ya metero igihe arikumwe n’abandi…..ibyo bituma yumva yizeye ko yakwirinda Korona virus bityo akumva afite imbaraga muriwe ntatinye.
  • Muhe/mwereke ko afite umutekano uhagije : Ubundi ni akazi k’umubyeyi n’ukurinda no guha umwana ibyangombwa byose akenera ni nuburenganzira nzira bwibanze kumwana. Ababyeyi rero bagomba gusobanurira neza abana gahunda bafite murugo yo kwirinda; urugero : amafunguro, ibikoresho by’isuku, ibibafasha kuruhuka n’ibindi…. Mukabiganira byose ukabasobanurira niba hari ufite ikibazo ukagisubiza.
  • Bahe umwanya uhagije wokuganira nabo: Abana bifata muburyo butandukanye mubibazo binyuranye cyane mukugaragaza amaranga mutima tuvuge nkigihe; ababaye,  arakaye , afite ubwoba, buri mwana ateye ukwe kwa wenyine; harukurira, haruwizirika kubabyeyi, haru wituma kuburiri, urotaguzwa, kwigunga …. kenshi bakenera gutegwa amatwi , kandi ahantu hiherereye atari muruhame kugirango akubwire cg nawe umubaze uko yiyumva nimpmvu , kenshi ukabona bashaka kongorera mugutwi iyo harabantu, bigusaba nkumubyeyi gushakira buri mwana umwanya wokumutega amatwi igihe ubona afite imyifatire n’imyitwarire idasanzwe. Kubwira umwana ko umukunda kenshi kandi ukamuhobera , kumuterura ukamwiyegereza bituma yumva akunzwe kandi atuje afite byose.

Usibye no kuganira ushobora kumuha ibikinisho binyuranye akabikoresha mugusohora amaranga mutima : urugero ; wamusaba kwandika , gushushaya cg kubumba … ucyamurakaje , cyangwa akabivuga mumagambo, ukamuha umwanya wo kugusobanurira buri kimwe.

  •  Kugerageza burigihe abana bakaba hafi y’abyeyi: Nubwo icyi cyorezo gisaba akato , hagomba kubaho uburyo abana bakomeza kuvugana n’ababyeyi babo. Murikigihe hari byinshi byakoreshwa : Telephone , guhamagara kuri video…. Gerageza ushakire umwana udukinisho tumufasha kuruhuka niba ringomwa mudukinane. Koresha ibishoboka byose umwana abone uburenganzirabwe uko bwakabaye.
  • Mufatanye gushyiraho gahunda yibikorwa kandi muyubahirize : Gukomeza gahunda y’amasomo , cyane ko Ministeri y’uburezi yashyizeho uburyo bwo kwigira kuri iyakure /murandasi , gusubiramo amasomo no gukora imikoro y’ishuri. Gahunda ikubiyemo ibyo umwana ashobora gukora harimo numwanya wo kuruhuka no gukina, urugero: gukina bakaraba intoki , baririmba, kubara inkuru, nutundi…tumufasha kwishima.
  •  Gusuzuma ibikorwa byawe : Nkumubyeyi, nibyiza kugira igihe wiyumvira ukareba inyuma uko wagiye ubana /ufasha abana bawe gukura neza , nihehe waba warabahutaje wenda utanabigendereye , noneho ninagute nabigarura. Akenshi iyo umwna atishimiye imibanire ye na babyeyi biragaragara kuko agenda ahindura imyifatire nkuko byavuzwe hejuru , ndetse bamwe bagahunga murugo, umubyeyi rero ashobora kugarura imibanire myiza n’abana , abegera , abaha umwanya uhagihe wokuganira naburi wese kandi akabereka urukundo mumagambo no mubikorwa. 

Ibyo byose byavuzwe ndetse n’ibindi tutavuze kuko nuburyo bwishi abahanga mubumenyi bw’amuntu bavuga mu bitabo binyuranye, bishobora no gukoreshwa /gukorwa mubihe bisanze. Ni byiza buri guke gukoresha ukuri , kwirinda kuba wabeshya umwana cyangwa kumuha amakuru atariyo no mubihe nkibi. 

Ukeneye ibindi bisobanuro kuriyi nyandiko n’ubujyanama bw’umwuga , wahamagara kuri telephone itishyurwa : 0788381542. Twiteguye kubakira , Murakoze!

#Guma Murugo #Mubuzima Bwiza



Leave a Reply

error: Content is protected !!