TWIBUKE TWIYUBAKA

Muri ikigihe twibuka ku nshuro ya 26 abacu bazize jenocide yakorewe abatutsi muri 1994, twifatanyije n’abanyarwanda bose , by’umwihariko abacitse kw’icumu, tuna bahumuriza.

  Uyu mwaka, nkuko twese tubizi imihango yose yo kwibuka turasabwa kuyikorera mungo zacu kugirango twirinde ndetse turinde n’abandi icyorezo cya   Korona virus. Ibyo bihe by’impurirane kandi bitoroshye turimo, bishobora kuba imbarutso y’ihungabana kuri bamwe muri iki gihe cyo kwibuka ku ncuro ya 26.

Buri wese akanguriwe gufasha mugenzi we barikumwe mu rugo, guhamagara abandi tuzi bari kure yacu by’umwihariko abibana n’abo tuzi basanzwe baremererwa mu bihe nkibi byo kwibuka, tukababaza uko bamerewe kandi tukabaha umwanya , tubatega amatwi , tubahumuriza, tukirinda amagambo cyangwa ibikorwa ibyo aribyo byose bisesereza. 

Nubwo tudashobora kugera aho abacu bashyinguwe munzibutso hirya no hino, gushyiraho indabo no kubunamira , hari uburyo buri wese yagerageza mu kwibuka yiyubaka harimo ; 

  • Gukurikira ibiganiro leta yaduteguriye twese nk’Abanyarwanda aho duherereye hose.
  • Kuganira no gusangira amakuru nabo muri kumwe, cg abari kure kuri telephone (audio /video), kubijyanye n’amaranga mutima buri wese afite
  • Kuganira nabo muri kumwe mukibukiranya ababyeyi ,abana, abavandimwe cg inshuti musanzwe mwibuka, amazina yabo, amasano, imico n’imigenzo yabo, inzozi bari bafite… n’ibindi  byo buri wese abibukiraho , byashoboka mukabyandika kugirango bitazibagirana, kandi bidutere imbaraga zo gukomeza kwiyubaka.
  • Muriki gihe nanone twibuka abacu , nibyiza kureba amafoto kubayafite, gutegura indabo , gucana urumuri nka buji munzu, kuririmba, gusenga , kubabwira amagambo ukurikumutima, n’ibindi….byagufasha gukomeza kwibuka wiyubaka.

Mugihe hari abagize ihungabana rikeneye ubufasha bw’abaganga babihuguriwe, mwabariza 

amakuru yose n’ubufasha mwakenera kuri telephone itishyuzwa 112,

ARCT-Ruhuka nayo yiteguye gufatanya n’izindi nzego, n’imiryango, mu gutanga Ubujyanama n’ubufasha mu mitekerereze n’imibanire ya muntu, kuri telefoni itishyurwa ariyo: 0788381542

 

#TWIBIKE TWIYUBAKA



Leave a Reply

error: Content is protected !!