AJPRODHO na ARCT RUHUKA batangije umushinga DUHUZE (connect) uzatwara Miliyari 1.2 Rwf

Binyuze mu nkunga ya Banyamerika muri USAID, INTERNATIONAL ALERT yatangije umushinga DUHUZE (connect),umushinga uzakorera mu turere turindi tw’u Rwanda , ugashyirwa mu bikorwa na AJPRODHO JUJUKIRWA hamwe na ARCT RUHUKA wigisha ubumwe n’ubwiyunge

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 24/1/2018 hano i Kigali , habereye umuhango wo kumurika umushinga mu nshya uzibanda kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Umunyamabangashingwabikorwa wa Ajeprodho Jijukirwa bwana Businge Anthony mu kiganiro yahaye itangazamakuru yatangaje ko iki ari igikorwa gikomeye bagiye gufatanya n’abanyarwanda muri uyu mushinga wa Duhuze Project mu gufasha urubyuruko mu kw’ubaka ubumwe no gusakaza amahoro mu bana b’u Rwanda.

Uyu mushinga kandi uzafasha mu kuganiriza urubyiruko mu bijyanye n’ihungabana bahura naryo nk’uko kenshi usanga umubare w’urubyiruko benshi bavuze nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Umunyamabanganshingwa bikorwa muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Bwana Fidèle Ndayisaba , yishimiye iki gikorwa cyatangijwe avuga ko ari intambwe ikomeye cyane ku rubyiruko rwavutse nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, avuga ko ibi bizabafasha kurushaho gusobanukirwa aho igihugu kigeze naho cyerekeza mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

Alert intanational yatangaje ko iki gikorwa kizafasha urubyiruko guhindura imyumvire ndetse no gufasha ababyeyi babo mu gukomeza kw’imakaza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Uyu mushinga uzakorera mu turere tugera kuri turindwi, harimo Huye,Gisagara,Nyamagabe,Rubavu,Ngororero,Musanze, ndetse na Gasabo mu mujyi wa Kigali, uzarangira utwaye angana na miliyari imwe na miliyoni magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Raporo y’ibipimo byakozwe ku bumwe n’ubwiyunge y’umwaka wa 2015 yatangaje ko ibipimo bikiri hasi  kugero cya 25.9% by’abanyarwanda bashobora kwongera gukora jenoside bibashobokeye. 25.8% bagaragaje ko hakiri abakibiba amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside mu bandi.Iyi mibare iri munsi ya 30% ikaba ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko hagikenewe imbaraga nyinshi mu gukangurira abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge.

Leave A Comment