Kwishimira ibyagezweho mu kubaka isanamitima, ubumwe n’ubudaheranwa

Mu rwego rwo kwizihiza ibyagezweho muri gahunda y’isanamitima ubumwe n’ ubudaheranwa, kuwa 12 Mutarama 2024 mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Cyinzuzi abagize amatsinda y’ibiganiro byo kubaka amahoro barahuye maze bishimira intambwe bamaze kugeraho

Abatuye umurenge wa Cyinzuzi bishimira ubumwe n'ubudaheranwa bagezeho babifashijwemo n'umushinga USAID Dufatanye Urumuri "Light"

Rutikanga Jean warokotse Jenoside yakorewe abatutsi ahamya urugendo rw’isanamitima yakoze mu gukira ibikomere yatewe nayo n’uko yaje kwiyunga n’abamuhekuye. Ashimira umushinga USAID Dufatanye Urumuri “Light”.

Iki gikorwa cyateguwe na ARCT-Ruhuka n’umuryango International Alert ku bufatanye n’akarere ka Rulindo aho kari gahagarariwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Cyinzuzi. Muri uyu muhango, abagize amatsinda y’ibiganiro byo kubaka amahoro bo murenge wa Cyinzuzi mu Kagari ka Budakiranya na Migenedezo bashikirijwe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda  (300,000 Frs) akarere kabageneye mu rwego rwo kubashimira ibyo bagezeho mu kubaka isanamitima, ubumwe n’ubudaheranwa.   

Muri uyu muhango kandi bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe abatutsi bicujije bagasaba imbabazi abo bahemukiye bashimiye abazibahaye maze bahamagarira bagenzi babo gukora urugendo rw’isanamitima ari byo bizabafasha ku gukira ipfunwe no kubana neza n’abo bahemukiye maze bakabana mu mahoro azira gusubira inyuma mu icuraburindi nk’iryo banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.  Karahamuheto Jean yagize ati: “Nahoranaga ibikomere, nararyamaga nkarota abantu nishe, muri gereza bampaga impungure kuzitamira bikananira ariko aho ngereye mu matsinda y’isanamitima nkakira nkasaba imbabazi nibwo nabashije kuryama ndongera ndasinzi“.  

Uwakoze Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yishimira ko yahawe umwanya mu itsinda ry'isanamitima bymufashije kuva mu bwigunge kandi agakira ibikomere.
Karahamuheto Djafali ashimira byimazeyo Mukankubana Marie wamubabariye.

Umuhuzabikorwa w’umushinga USAID Dufatanye Urumuri “Light” yashimiye abagize amatsinda y’ibiganiro byo kubaka amahoro kandi abasaba gukomeza gufasha bagenzi babo bagifite intege nke gutera intabwe bakagenda urugendo rw’isanamitima.

USAID Dufatanye Urumuri “Light” ni umushinga ushyirwa mu bikorwa na Interntational Alert ku bufatanye na ARCT-Ruhuka ku nkunga y’Abanyamerika. Uyu mushinga ugamije kubaka isanamitima, ubumwe n’ubudaheranwa binyuze mu kuvura ibikomere by’amateka  nka Jenoside yakorewe abatutsi, ubuhunzi, abahoze ku rugerero hifashishijwe ibiganiro n’ibikorwa bihuriweho kandi amateka ya buri muntu akitabwaho.

Leave A Comment